Aka kanya; Visi Meya @sekanyangeJL yitabiriye ubukangurambaga ku ikoranabuhanga ku buhinzi muri @rwimbogo_secto, bwateguwe n'Ingabo Farmers' Association, bufite insanganyamatsiko igira iti "Kubaka ubushobozi bw'abahinzi bwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.
Gatsibo District
10.8K posts
The official Twitter handle of Gatsibo District I Akarere ka Gatsibo
- Umuyobozi wa @INGABOSYNDICAT1 KANTARAMA Cesarie, yavuze ko ubukana bw'ihindagurika ry'ibihe busaba ubufatanye bwa buri wese. Asaba abahinzi gukora ubuhinzi bubungabunga ikirere, bazarage abana babo igihugu gifite ubuhinzi n'ubworozi buhangana n'iki kibazo, bunatanga umusaruro.Umuyobozi w'Akarere wungirije @sekanyangeJL wari umushyitsi mukuru, yavuze ko ubu bukangurambaga buzakomeza hagamije guhangana n'ihindagurika ry'ikirere no kongera umusaruro. Aboneraho no kwibutsa abaturage ko ari igihe cy'izuba,bagomba kugufata neza umusaruro bejeje. @RwandaAgri
- Umuyobozi w'Akarere wungirije @sekanyangeJL ari kumwe n'izindi nzego yayoboye inama ngishwanama ku misoro n'amahoro, irebera hamwe aho Akarere kageze mu gukusanya imisoro n'amahoro muri 2025/2026, intumbero ikaba yaragezweho 100.19%. @RwandaLocalGov @RwandaFinance @RwandaEast
- Umuyobozi w'Akarere wungirrije @MUKAMANAMarcel1 yitabiriye inama ivuga ku iterambere ry'ubworozi muri #Gatsibo no kongera umukamo w'amata binyuze mu mushinga Ongera Amata Project wa Ripple Effect. Umushinga wa Ongera Amata Project umaze imyaka 3 ukorera mu Karere ka Gatsibo.
- Visi Meya @sekanyangeJL yakiriye itsinda ry'abakozi ba @Lands_Rwanda baje kwerekana ibyavuye mu bugenzuzi bamazemo iminsi 7, ku iyubahirizwa ry'igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mu Karere. Iki gikorwa kitabiriwe n'Abagitifu n'abakozi bashinzwe ubutaka b'imirenge.
- Muri iri murikabikorwa, Ubuyobozi bw'Akarere buri kwakira ibibazo by'abaturage binyuranye birimo by'ubutaka, irangamimerere,ubutabera n'ibindi. @RwandaLocalGov @RwandaEastKuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka #Gatsibo hatangiye imurikabikorwa rw'Abafatanyabikorwa b'Akarere/JADF rizamara iminsi 3 kuva tariki ya 17-19/6/2026 rifite insanganyamatsiko igira iti: " Ubufatanye mu rugendo rwo kwigira, twikura mu bukene". @RwandaLocalGovKuri iki Gicamunsi Visi Meya (bombi) bari kumwe n'abandi bayobozi n'inzego z'umutekano bafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Akarere rizamara iminsi 3 ribera mu Mujyi wa Kabarore, ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa bagera kuri 62. @RwandaLocalGov
- Replying to @GatsiboDistrict @RwandaLocalGov and 10 othersLeonard Art, waturutse mu @GatRemera, akora ubugeni akoresheje Ubudodo n’imisumari, agakora imitako yo mu nzu, ibyapa, n’impano zitandukanye zirimo iz’abageni. Avuga ko yaje muri iri murikabikorwa kugira ngo amenyekanishe ibyo akora ariko ashake n'abo yabyigisha cyane urubyiruko.
- Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka #Gatsibo hatangiye imurikabikorwa rw'Abafatanyabikorwa b'Akarere/JADF rizamara iminsi 3 kuva tariki ya 17-19/6/2026 rifite insanganyamatsiko igira iti: " Ubufatanye mu rugendo rwo kwigira, twikura mu bukene". @RwandaLocalGov
- Gatsibo District repostedReplying to @ralgarwanda @Dominiquehab and 10 others"Inzego z’Ibanze zifite uruhare rukomeye mu gukusanya amakuru n’imibare byifashishwa mu igenamigambi n’imitangire ya serivisi ku baturage. Ni ngombwa rero ko amakuru n’imibare ikusanywa biba ari iby’ukuri, byizewe kugira ngo bifashe igihugu gukomeza gutera imbere." Minisitiri
- Gatsibo District repostedReplying to @ralgarwandaUmuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare @JClaude_Mw, yatanze ikiganiro ku mikoreshereze y'amakuru n'imibare ikusanwa mu nzego z'ibanze n'imikoreshereze yayo, aho yashishikarije abayobozi b'inzego z'ibanze gukoresha imibare n'ibipimo bihari mu gutegura neza
- Mu Mirenge yose y'Akarere, habaye inteko z'abaturage, baganira kuri Mituweli, kwifotoza #eNdangamuntu no kurwanya inzoga z'inkorano, bahabwa n'umwanya wo kubaza ibibazo. Ku rwego rw'Akarere zabereye mu Murenge wa Murambi zitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije @MUKAMANAMarcel1.
- Umuyobozi w'Akarere wungirije @MUKAMANAMarcel1 ari kumwe na @LODARwanda basuye ibikorwa by'imihigo, birimo ibyumba by'amashuri 42, ubwiherero 96 n'amashuri y'inshuke 3 biri kubakwa mu Mirenge itandukanye, harebwa aho ibikorwa bigeze n'icyakorwa ngo ibisigaye birangire.
- Gatsibo District repostedCongratulations to all winners! What a beautiful weekend it has been 👏🏾🏃🏿♂️🏃🏾♀️ #RwandaSports #KIPM2026
- Gatsibo District repostedFrom 2 Liters to 15 Liters: How Improved Forages Are Transforming Dairy Farming in Gatsibo For many livestock farmers in @GatsiboDistrict , recurring droughts have long been a major obstacle to dairy production. During prolonged dry seasons, the shortage of animal feed often































































