Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere @GovernanceRw cyamurikiye Akarere ka Gisagara ibyagaragaye mu bushakashatsi ku mitangire ya serivisi mu Karere mu mwaka 2025-2026.
Inama yitabiriwe n'abayobozi bahagarariye abaturage kuva ku Karere kugera mu Mudugudu n'ibigo bikorera mu Karere.
Gisagara District
5,946 posts
The Official Twitter account of Gisagara District, Government of Rwanda | Akarere ka Gisagara | e-mail: [email protected]
- Umuyobozi w'Akarere @JRutaburingoga, mu gutangiza inama, yibukije ko Gutanga serivisi nziza byongera imikorere myiza y'Inzego za Leta, bikurura ishoramari, bizamura ubukungu, kandi bifasha kugera ku ntego z'iterambere rirambye. @RwandaLocalGov @RwandaSouth
- Gisagara District repostedKigali: Hateraniye Inama Nyunguranabitekerezo ku Mikorere n'Imitangire ya Serivisi mu Nzego z'Ibanze yateguwe n'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali (RALGA). Iyi nama yahuje Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu @Dominiquehab, ba Guverineri b'Intara, Abayobozi b'Inzego
- Umuyobozi w'Akarere yasuye igishanga cyatunganyijwe cya Nyiramageni (Ha 330), aganira n'abahinzi bahagarariye abandi, ku buryo igishanga cyasaranganywa mu bahinzi ku bungane, hatabayemo akarengane. Hanzuwe ko isaranganya rirangirana n'iki cyumweru, mu gitaha batangira guhinga.Iki gishanga cya Nyiramageni gifite Ha 600, gihuriweho n'Akarere ka Gisagara (330Ha) na Nyanza (270Ha). Cyatunganyijwe (kongera ubuso buhingwaho no kugitunganya) ku bufatanye n'Umushinga #SAPMP ukorera muri @RwandaAgriBoard ku nkunga ya KOICA yo mu gihugu cya KOREA. @RwandaAgri
- Mu rwego rw'imibereho myiza y'abaturage,Guverineri wIntara @RwandaSouth @AKayitesiAlice ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo n'Umuyobozi w'Akarere @JRutaburingoga basuye Ruhuha IDP Model Village,batanga inama z'uburyo iterambere ryakwihutishwa n'isuku ikanozwa kurushaho
- Kuri uyu wa 15/6/2026 saa 8h30, mu Karere @GisagaraDistr hatangiye ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu cy'umwaka w'amashuri 2025-2026. Byatangirijwe ku rwego rw'Akarere muri GS St Philippe Neri mu Murenge wa Ndora, bitangizwa na Visi Meya @HABINEZAJEANPA4 @Rwanda_Edu
- Kuri uyu wa 12 Kamena 2026 Visi Meya @Denise_Dusabe01 yakurikiranye amarushanwa yo kuvuga icyongereza ku rwego rw'Akarere. Yabereye mu kigo cy'amashuri cya GS St Philippe Neri, akaba yahuje abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'amashuri y'isumbuye. @Rwanda_Edu
- Gisagara District repostedToday, GiveDirectly Rwanda team met with leaders from @RwandaLocalGov and @GisagaraDistr to launch the graduation program and set clear guidelines and success metrics to be evaluated as part of the implementation of the Habwa Wigire Social Registry program.
- Gisagara District repostedKuri uyu wa Mbere, MINALOC yakoranye inama n’abahuzabikorwa ba DASSO b’Uturere twose, hagamijwe gusuzuma imikorere y’uru rwego no gushyiraho ingamba mu kurushaho kunoza inshingano zarwo. Minisitiri @Dominiquehab yashimye intambwe DASSO imaze gutera mu kunganira izindi nzego mu
- Muri iki gitondo, mu Mirenge yose, abayobozi n'abaturage baramukiye mu bikorwa by'igitondo cy'isuku. Ku rwego rw'Akarere byabereye mu Kagari ka Gisagara mu Mudugudu wa Gisagara, aho byitabiriwe na Visi Meya @Denise_Dusabe01 ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere.Bakanguriye abitabiriye, by'umwihariko abamotari, kugira isuku mu buryo bwose no kuyigira umuco, kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola, n'ubwo kitaragera iwacu, ariko kivugwa mu bihugu bituranye n'u Rwanda. Visi Meya yabasobanuriye uburyo cyandura n'uburyo bwo kucyirinda.
- Mu Murenge wa Nyanza habereye Igikorwa cyo gucutsa imiryango 800 yari mu rugendo rwo kwikura mu bukene bukabije ku bufatanye na FXB. Abagenerwabikorwa barahamya ko bamaze kwiyubaka, kandi ko batazasubira inyuma, ahubwo bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere. @fxbourmaudUmuyobozi wa @FXBRwanda yagaragaje ibyagezweho mu rugendo rwo gufasha abaturage batishoboye ngo bikure mu bukene, shima imikoranire myiza. Yasabye abagenerwabikorwa kudapfusha ubusa amahirwe babonye, ahubwo bafatireho, bakore cyane, bakomeze urugendo rwo kwiteza imbere.Visi Meya @HABINEZAJEANPA4 yasabye abagenerwabikorwa gusigasira ibyo bagezeho, kubibyaza umusaruro, bikababera intango y'ibindi byiza,bakiteza imbere. Yasabye by'umwihariko urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n'ingeso mbi, ahubwo begere ibigo by'imari,babone igishoro,biteze imbere
- Replying to @GisagaraDistrUmuyobozi wa @FXBRwanda yagaragaje muri make ibyagezweho mu rugendo rwo gufasha abaturage batishoboye kwikura mu bukene, ashima imikoranire myiza. Yasabye abagenerwabikorwa kudapfusha ubusa amahirwe babonye, ahubwo bagafatiraho, bagakomera urugendo rwo kwiteza imbere.
- Nyirantore Patricie is one of the beneficiaries of @FXBRwanda support in Nyanza Sector. Her household now enjoys a stable livelihood, with vegetable farming generating income, fruit trees, a cow, goats,pigs, chickens,and rabbits. The family also owns a well-established homestead.
- The Vice Mayor @Denise_Dusabe01 visited the multi-year project for the construction of two dormitory blocks at TSS Gikonko. She advised the engineers on site to speed up the work in order to achieve the performance contract (PC) target set for the 2025–2026 fiscal year.







































































