Pinned
IGIHE
197.4K posts
News & Media powerhouse based in Kigali, Rwanda.
Follow: @Storykast_ | @inoventyk | @IGIHEKulture | @IGIHESports
- The President of M23 rebel group, Bertrand Bisimwa, urged journalists to stop spreading rumors that M23 is supported by Rwanda. He stated that these accusations are part of a propaganda campaign by DRC leaders to blame Rwanda for the country’s problems.
00:00 - 🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, rusaba ko ahita arekurwa.
- Dr. Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi. Ni imirimo azatangira ku itariki ya 8 Mata 2023.
00:00- 🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨 Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya General.
- 🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨 Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye Rwanda Day na National Prayer Breakfast, amasengesho ahuriza hamwe abanyepotilike ba Amerika n’abandi bayobozi hagamijwe
- Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu basore n’inkumi bagiye kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare bari bamaze igihe bakorera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera. ow.ly/hXUl50Lu3pm
- IFOTO Y'UMUNSI: Mu mvura nyinshi irimo umuyaga yaguye ejo mu Karere ka Ruhango, umuyaga washatse kugurukana ibendera ry'igihugu riri ku ishuri ribanza rya Cyobe muri ako Karere, bamwe mu bana b'abanyeshuri biga kuri iryo shuri bahise basohoka mu mashuri aho bari bugamye bajya
- Perezida Kagame yatangaje ko yishimiye icyizere abanyarwanda bakomeje kumugirira, ndetse ko azabakorera uko ashoboye, ashimangira ndetse ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.
- Umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda witwa Gakumba Ishya Daisy Gaelle wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri GS APACOPE, yahawe umudali wa zahabu n’igikombe nyuma yo kuba uwa mbere mu Irushanwa ryo kubara vuba vuba ryitwa Abacus, ryabereye muri Nigeria ow.ly/FB6n50PZeOV
- 🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨 Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria. Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izireba akarere ndetse n’ibindi by’ingenzi ku Mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.
- IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Paul Kagame aganira n’umwana w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Patricie Uwase.
















