Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza @MukayirangaGlo1 yakiriye itsinda ry'abakozi b'Akarere @NyabihuDistrict baje mu rugendoshuri mu Karere kacu bareba uko imihigo itegurwa ndetse n'uburyo ishyirwamubikorwa hagamijwe kuzamura iterambere ry'abaturage
Ngoma District
13.7K posts
The official Twitter handle of Ngoma District
Akarere ka Ngoma,
Hamagara ku buntu:📞4132
📧 Email: [email protected]
- Ku gicamunsi, @solangeuwituze Umunyamabanga wa Leta muri @RwandaAgri yasuye uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’ubuhinzi bw'inyanya rukoramo Sositomate ruhereye mu Murenge wa Kibungo, mu Kagari ka Mahango areba aho rugeze rwitegura gutangira imirimo.Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 10 z'inyanya ku munsi. @solangeuwituze yasabye Umuyobozi w'Uruganda gukora yubahiriza ubuziranenge bw'ibiribwa avuga ko uru ruganda rujye hafi y'abahinzi ruzaba igisubizo ku musaruro washoboraga kwangirika woherezwa kure.
- @solangeuwituze Umunyamabanga wa Leta muri @RwandaAgri,yagiriye uruzinduko mu Karere kacu, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere @NIYONAGIRANath2 basuye abahinzi bahinga mu gishanga cy'Akagera n'ibyanya bigega by’ibiribwa (FOBASI) ba Koperative KOPAMUJA aganira n’abanyamuryango bayo.Umunyamabanga wa Leta @solangeuwituze yasuye ibikorwa by'ubuhinzi bya KARINGANIRE Jean Claude biherereye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Jarama ukora ubuhinzi bw'ibitunguru na puwavuro amugira inama yo kwihuza n'abandi kugirango bakore ubuhinzi burushaho kubazanira inyungu.
- Ku gicamunsi, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza @MukayirangaGlo1 arikumwe n'abajyanama bagize Komisiyo y'imibereho myiza banasuzumye imihigo, nyuma yo kureba mu nyandiko z'imihigo bagiriye inama abakozi bakurikirana iyo mihigo mu rwego rwo guhuza neza amakuru n'ibikorwa.
- Uyu munsi, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, @MapambanoN yayoboye inama yahuje amakoperative akorera mu Karere abasaba kurangwa n’imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no gucunga neza umutungo w’abanyamuryango, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu
- Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere @NIYONAGIRANath2 yakiriye MUSHYOMA Joseph Umuyobozi wa East African Promoters isanzwe itegura ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival baganira ku myiteguro y'igitaramo giteganyijwe kubera mu Karere ka Ngoma kuwa 27 Kamena 2026.
- Ngoma District repostedMuzaze mwihere ijisho imikino itandukanye haba muri Basketball🏀, Volleyball🏐 ,Sitball 🏐, Football⚽️, Cycling 🚴🏾♂️, Athletism 🏃🏿♀️, Gusimbuka urukiramende no Kubuguza|Igisoro; mushyigikire amakipe yahize andi muri iri rushanwa . #UKC2026📢 Urashaka ibyishimo bya Weekend? Ntuzacikwe n'imikino itandukanye iteganyijjwe muri iyi Weekend mu Karere ka Bugesera, ahazasorezwa Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2025/2026 ku rwego rw’Igihugu. #UKC2026
- Ngoma District repostedDon’t miss it! Umurenge Kagame Cup finals this weekend in @BugeseraDistr. Top teams, all sports. Come cheer! #UKC2026
- Baturage b'Akarere ka Ngoma tubararikiye kuzitabira umunsi murikabikorwa ni umunsi ugamije kwereka abaturage ibyo dukora mu rwego rwo gukomeza umuco wo gucunga neza ibya Rubanda,gukorera mu mucyo no gutanga serivisi nziza mu baturage,byose bigamije gushyira Umuturage ku isonga.
- Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi bifatanyije n’abaturage mu Nteko z’Abaturage zabereye mu Mirenge yose igize Akarere. Mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Gatonde, Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza @MukayirangaGlo1 yasabye abaturage gukaza ingamba zo kwirinda no kurwanya Ebola.Visi Meya ushinzwe imibereho myiza @MukayirangaGlo1 yibukije abaturage gukomeza kurangwa n’isuku,kwishyura Mitiweli, kwita ku burere bw’abana no kurwanya igwingira,yabasabye kandi gukomeza gutangira amakuru ku gihe no gufatanya n’inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo bibugarije
- Ngoma District repostedReplying to @ralgarwanda @Dominiquehab and 10 others"Abakozi n'abayobozi b'Inzego z'Ibanze badatanga serivisi nziza, basuzugura abaturage, basiragiza abaturage, abatabumva,...bagomba kubibazwa ndetse bakabihanirwa kugera igihe bihindukiye. Umuyobozi akwiye kuba intangarugero kandi akagirira uruhare mu kurandura ibibazo
- Ngoma District repostedReplying to @ralgarwanda @Dominiquehab and 10 others"Inzego z’Ibanze zifite uruhare rukomeye mu gukusanya amakuru n’imibare byifashishwa mu igenamigambi n’imitangire ya serivisi ku baturage. Ni ngombwa rero ko amakuru n’imibare ikusanywa biba ari iby’ukuri, byizewe kugira ngo bifashe igihugu gukomeza gutera imbere." Minisitiri
- Ngoma District repostedReplying to @ralgarwandaMinisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu @Dominiquehab yagaragaje ko iyi nama iziye igihe kugira ngo ifashe abayobozi b'Inzego z'Ibanze kungurana ibitekerezo, kureba ahakiri imbogamizi no gufata ingamba zo kwikosora kugira ngo Inzego z'Ibanze zirusheho guha serivisi nziza umuturage no


















































