Minisitiri @U_Consolee yasobanuriye abamotari n'abanyonzi ububi bw'icyaha cyo gusambanya abana n'ingaruka kigira ku wagikorewe, umuryango n'Igihugu, ababwira uburemere bw'ibihano ku wagikoze,abasaba kucyirinda,kurwanya abasambanya abana,no gutanga amakuru aho ababikora bagahanwa
Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda
18.6K posts
The Official Twitter Handle of the Ministry of Gender & Family Promotion | Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango - #Rwanda
Toll free: 9059
- MIGEPROF ifatanyije na @RIB_Rw & @Rwandapolice bagiranye ikiganiro n'abanyonzi n'abamotari bakorera mu Karere ka @MusanzeDistrict,ku gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana,uruhare rwabo mu kurwanya iki cyaha n'uburyo batanga amakuru kugira ngo abagikora bakurikiranwe.
- Mu biganiro byatanzwe, abakora ubucuruzi bw'amazu acumbikira abagenzi, utubari, resitora, farumasi n'amavuriro (clinics) basabwe gufata ingamba zo kurinda abana,birinda kwakira abana no kubafasha mu bikorwa bibakururira gusambanywa, kandi bagatanga amakuru ababazana bagahanwa.
- Minisitiri @U_Consolee yagiranye ikiganiro n'abacuruzi b'amazu acumbikira abagenzi (hotel,motel,logde, accomodation house),utubari,resitora,amashuri na farumasi @MusanzeDistrict,ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana n'ihohotera rishingiye ku gitsina.
- Minisitiri @U_Consolee yasabye abanyeshuri ba GS Kampanga kumenya uburenganzira bwabo, bakanyurwa n'ibyo bahabwa n'ababyeyi, bakabumvira kandi bakabagisha inama. Yasabye abarezi kwigisha neza ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere no gukangurira abana kwirinda imibonano mpuzabitsina
- Minisitiri @U_Consolee yasuye GS Kampanga mu Murenge wa Kinigi @MusanzeDistrict, aganira n'abanyeshuri baryo ku bubi bwo gusambanya abana, abasaba kwirinda ababashuka bagamije kubasambanya, kuko baba bashaka kubicira ubuzima n'ejo heza habo, ahubwo bakabibwira ababyeyi n'abarezi.
- Minisitiri @U_Consolee yasabye abaturage bose n'inzego zitandukanye gufatanya bakarera abana babaha ubuzima bwiza, bakazakura bafite indangagaciro n'icyerekezo cyiza, bakubaka imiryango ishoboye kandi itekanye, ari na yo musingi w'iterambere ry'Igihugu.
- Minisitiri @U_Consolee yavuze kandi ko gusambanya abana no gutera inda abangavu ari ikibazo gikomereye Igihugu cyacu kandi ari icyaha cy’ubugome cyangiza umwana ku mubiri no mu mitekerereze, kikadindiza iterambere rye, iry’umuryango n’iry’Igihugu, asaba buri wese kubihagurukira.
- .@U_Consolee yasabye ababyeyi n'abashinzwe abana kubitaho no kubarinda kugwingira, kuko umwana utahawe uburere bwiza n'uwagwingiye bagira ibibazo mu mibereho yabo,ntibashobore gutanga umusanzu Igihugu kibategezeho,abasaba kubaha uburere n'urukundo bibategura kuba abaturage beza.
- Minisitiri @U_Consolee yitabiriye ikiganiro Dusangire Ijambo kuri #RBAHafiYawe mu Kinigi @MusanzeDistrict ku burere buboneye, avuga ko kurera umwana ari inshingano z'ababyeyi n'abarezi by'umwihariko, ariko buri wese afite uruhare mu kumurinda, kumurera no kumufasha gukura neza.
- Minisitiri @U_Consolee yagiranye inama n'abakozi ba @MusanzeDistrict, abakangurira kwegera abaturage no kubafasha kubaka Umuryango Ushoboye kandi Utekanye. Yabasabye kugira uruhare rufatika mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana,bafasha gukurikirana ababikora kugira ngo bahanwe.
- Minisitiri @U_Consolee yabwiye abaturage ko umuryango utatekana buri wese mu bawugize adafite amahoro, abibutsa ingaruka zo gusambanya abana, ababwira ko buri wese afite inshingano yo kubirwanya,abasaba bagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo ababikora bahanwe.
- Minisitiri @U_Consolee yasuye abaturage b'Umurenge wa Tumba @rulindodistrict yifatanya na bo mu nteko y'abaturage, abaganiriza ku kubaka Umuryango Ushoboye kandi Utekanye birinda ibyawusubiza inyuma, cyane cyane birinda icyaha cyo gusambanya abana.















































