Umushumba w'Ururembo ADEPR rw'Iburasirazuba BIZIMANA Jean Baptiste, yasabye abakirisitu kurangwa n'urukundo no kwamagana ibikorwa byose by'amacakubiri. Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n'ingengabitekerezo mbi yatumye bamwe batatira indangagaciro z'ubumuntu.
Ngoma District
13.7K posts
The official Twitter handle of Ngoma District
Akarere ka Ngoma,
Hamagara ku buntu:📞4132
📧 Email: [email protected]
- GITEMBE Vestine uhagarariye Ibuka mu Karere ka Ngoma yashimiye byimazeyo inzego za Leta, amadini n'amatorero n'abafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare mu kuzamura imibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo babashe kubaho mu cyubahiro no mu mutekano.
- Umuyobozi w'Akarere @NIYONAGIRANath2 yashimiye Itorero ADEPR Paruwasi ya Ngoma ku ruhare rwayo mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Yibukije kandi ko Kwibuka bidufasha guha icyubahiro abazize Jenoside.
- MUKANIZEYIMANA Rachel,warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye byimazeyo Itorero ADEPR Paruwasi Ngoma ryamwubakiye inzu, anashimira Umukuru w'Igihugu ku ruhare rukomeye agira mu kurengera abarokotse Jenoside no kubafasha kongera kubaho mu cyubahiro.
- Ngoma District reposted𝐍𝐠𝐨𝐦𝐚 𝐧𝐢𝐦𝐰𝐞 𝐦𝐮𝐭𝐚𝐡𝐢𝐰𝐞! MTN Iwacu Muzika Festival yongeye yagarutse. Abahanzi biteguye kubaha ibyishimo, mwe icyo musabwa ni ukuzaza muri benshi. Tuzahurire kuri Stade ya Ngoma, Saa 12:00. #MTNIwacuMuzika2026
- Ngoma District repostedItorero @adeprrwanda Paruwasi ya Ngoma ryakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabyo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukira rushyinguyemo imibiri isaga
- Muri iki gitondo, Umuyobozi w'Akarere @NIYONAGIRANath2 ari kumwe n'abagize inzego z'umutekano yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Itorero ADEPR Paruwasi ya Ngoma mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa kiri kubera Mu murenge wa Rukira.Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyikiriza inzu MUKANIZEYIMANA Rachel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yubakiwe n'Itorere ADEPR Paruwasi Ngoma. Umuyobozi w'Akarere @NIYONAGIRANath2 yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
- Ngoma District repostedNone mu murenge wa Murama twakiriye itsinda rya #RGB bakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa @muramasector1 Madamu MBABAZI Kellen, bari baje gusura Ingo mbonezamikurire y'abana bato HomebasedECDs barebye imikorere yazo no kuganira n'ababyeyi b'abana barererwamo @NgomaDistrict
- Ku gicamunsi, Umuyobozi w'Akarere @NIYONAGIRANath2 yitabiriye ibirori byo gushyikiriza impamyabushobozi urubyiruko rwahuguwe imyuga na Relief of Single Mothers Organization. Iki gikorwa cyabereye ku nzu y'urubyiruko y'Akarere ka NgomaUmuyobozi w'Akarere @NIYONAGIRANath2 yashimiye abafatanyabikorwa bagira uruhare mu guteza imbere urubyiruko, anasaba abahawe impamyabushobozi gukoresha neza ubumenyi bungutse bahanga imirimo, biteza imbere kandi bagira n'uruhare mu guteza imbere miryango yabo.
- Ngoma District repostedAbaturage bishimye, bunze ubumwe, batekanye, bacyeye, bafite ubuzima bwiza, bashishikajwe no gukomeza gutera imbere kuko bizeye ubuyobozi bwabo. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubw’imiyoborere myiza yahinduye iki gihugu by’iteka. #UKC2026 Twishimye tubizirikana.
- Ngoma District repostedDore amarushanwa - Dore ibyishimo -Dore guhiga! Umurenge Kagame Cup #UKC2026 wageze kuyindi ntera yo gutanga ibyishimo. Mwarakoze bakinnyi, bafana, equipes techniques, bafatanyabikorwa mwese guha abaturage ibyishimo twishimira imiyoborere myiza. Next year, next level.
- Ngoma District repostedUKC2026: Akarere ka @NgomaDistrict kegukanye Igikombe cy'Igihugu cya Volleyball mu Bagore muri #UMURENGEKAGAMECUP 2026 Kuri iki cyumweru taliki 21.06.2026 ikipe y’Akarere ka Ngoma y'umukino wa Volleyball mu cyiciro cy’abagore yegukanye igikombe cya #UmurengeKagameCup2026Akarere ka @NgomaDistrict kageze ku mukino wa nyuma wa Volleyball y’Abagore mu marushanwa #UmurengeKagame Cup 2026 Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu @NIYONAGIRANath2 ari kumwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza ,MUKAYIRANGA
- Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere @NIYONAGIRANath2 ari kumwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza @MukayirangaGlo1 yakiriye MUSHYOMA Joseph Umuyobozi wa East African Promoters baganira ku myiteguro y'igitaramo MTN Iwacu Muzika Festival kizabera mu Karere kacu kuwa 27 Kamena 2026.



































































