Ntuzabure! Ngwino dufatanye gusobanura no gusobanukirwa ibidukorerwa nk'abatuarage.
Rutsiro District
5,410 posts
The Official X handle of Rutsiro District, Government of Rwanda | Akarere ka Rutsiro
- Rutsiro District repostedKuri iki gicamunsi Inteko Rusange y'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali (RALGA) yateranye isuzuma raporo y'ibikorwa y'umwaka wa 2025/2026; Raporo ya Komite Ngenzuzi ku ikoreshwa ry'umutungo w'ishyirahamwe mu mwaka wa 2025/2026; Ndetse yemeza gahunda y'ibikorwa
- Rutsiro District repostedReplying to @ralgarwandaMinisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu @Dominiquehab yagaragaje ko iyi nama iziye igihe kugira ngo ifashe abayobozi b'Inzego z'Ibanze kungurana ibitekerezo, kureba ahakiri imbogamizi no gufata ingamba zo kwikosora kugira ngo Inzego z'Ibanze zirusheho guha serivisi nziza umuturage no
- #Rutsiro: Ku bufatanye na @kilimoEAC, habaye inama yahuje abakozi bayo bayobowe na Tuzanesha Daniel n’ab’Akarere batandukanye hagamijwe gusangira ibitekerezo ku mushinga #P4FP muri gahunda yawo igamije guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije hakoreshwa ingufu zisubira
- #Rutsiro: Ku biro by’Akarere habereye inama yahuje @RwandaFinance , Akarere n’impuguke za SETNEXT SOLUTIONS LTD ziri gufasha uterere 10 tw’icyaro gushyiraho ingamba zo kuzamura imisoro n'amahoro twinjiza. 1/2Nk’uko Clarisse NYINAWUMUNTU wari ugarariye @RwandaFinance yabigaragaje, hagambiriwe ko imisoro yinjizwa yiyongera ku buryo hari ibikorwa by’iterambere Uturere tuzajya twikorera. 2/2
- #Rutsiro: #Kwibuka32 mu Murenge wa Mushubati byashojwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Mushubati mu guha icyubahiro imibiri 1846 iruhukiye muri uri rwibutso. Hanatanzwe inka ku muturage utishoboye, Charles Twagirayezu, utuye mu mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Mageragere.
- #Rutsiro: Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu @ChantalU91357 , yagize ati: #Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bikomeye: abenshi barishwe, imiryango irasenyuka. Ariko twongeye kwiyubaka tubikesha Leta y'Ubumwe. 1/2 @Unity_MemoryRw @RwandaLocalGov @RwandaWest#KWIBUKA32 rero si umuhango gusa! Ahubwo ni umwanya mwiza wo kuzirakana ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Ni umwanya mwiza wo kongera gufata ingamba zo kongera kwiyubaka. Turasabwa twese guhagurukira hamwe tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
- #Rutsiro: mu gikorwa cyo #Kwibuka32 mu Murenge wa Mushubati, Perezida wa #IBUKA mu Karere, Bwana Niyonsenga Phillippe, yashimiye Leta yashyizeho gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho umunyarwanda wese yarenze indorerwamo y'amoko uyu munsi tukaba twiyumva nk'Abanyarwanda.
- Madamu Uwajambo Annonciathe yatanze ubuhamya ku nzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo mbere no mu gihe cya #Jenoside. Yagize ati: "bafashe masenge, bafata umugabo we, bafata Mariya, ...bose barabajyana bajya kubica. Na njye baramfashe barankubita cyane bikomeye, ariko sinapfuye!"
- #Rutsiro: mu Murenge wa Mushubati, habereye igikorwa cyo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umushyitsi Mukuru ni Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu @ChantalU91357. "Twibuke twiyubaka!" @Unity_MemoryRw @RwandaLocalGov @RwandaWestBwana Abimana Mathias yatanze ikiganiro ku mateka ya #Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragaje ko ifite imizi mu mateka ya kera akomoka ku abakoloni babibye amacakubiri mu Banyarwanda. "Uzavuga ngo abanyarwanda nta sano bagirana, uzamubwire uti: "uramenye, uramenye!""
- Rutsiro District reposted📢 𝐒𝐚𝐯𝐞 𝐭𝐡𝐞 𝐃𝐚𝐭𝐞 🗓️ June 16, 2026 📍 Marriott Hotel, Kigali RALGA will host the Local Government Delivery Conference and its 31st Annual General Assembly, bringing together more than 300 local leaders and partners. 📌 Theme: Connecting data, people, and decisions












































