Guverineri Ntibitura Jean Bosco wa @RwandaWest ayoboye inama imuhuza na biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere ka Karongi, irimo kubera ku biro by’Akarere. Iyi nama igenwa n’itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara, iba rimwe mu mezi 6 n’igihe ari ngombwa
Uyu munsi, ku cyicaro cy'Intara, i #Karongi habereye igikorwa cyo #kwibuka32 abari abakozi ba Perefegitura, Superefegitura na Komini byahurijwe mu Ntara y'Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Umushyitsi mukuru ni Guverineri w'Intara,Ntibitura Jean Bosco.
Kwibuka 32: Igikorwa cyo kwibuka mu Murenge wa Karago cyitabiriwe na Guverineri wa @RwandaWest , NTIBITURA Jean Bosco,Meya wa @NyabihuDistrict , MUKANDAYISENGA Antoinette, Meya w'Akarere ka Rulindo,@Jmukanyirigira inzego z'umutekano n'abandi batandukanye.
Kuri uyu wa Kabiri, ku rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka #Nyabihu, Guverineri w'Intara, Ntibitura Jean Bosco yifatanyije n'abagize urugaga rw'abikorera mu Ntara y'Iburengerazuba #PSF, mu gikorwa cyo #kwibuka32 abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri Ntibitura mu ijambo rye yavuze ko kuva Jenoside ihagaritswe, Leta y'ubumwe yatangiye urugamba rwo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no kubaka u Rwanda ruzira ivangura, amacakubiri kandi u Rwanda ruhangana n'ingaruka za Jenoside.
Kuri iki gicamunsi,Guverineri w'Intara Ntibitura Jean Bosco yitabiriye Inteko z'abaturage mu Kagari ka #Nyarusazi,Umurenge wa #Bwishyura,@KarongiDistr aho yatangije ku mugaragaro Sisitemu ya MBAZA igamije korohereza abaturage gutanga ibibazo n'ibyifuzo byabo mu nzego z'ubuyobozi.
Uyu munsi i #Karongi hateraniye inama ihuje ubuyobozi bw'Intara, Uturere n'abafatanyabikorwa igamije gusuzumira hamwe imikoranire ikwiye muri gahunda yo kurandura igwingira n’imirire mibi ndetse no kwivana mu bukene. Iyi nama iyobowe na Guverineri w'Intara, Ntibitura Jean Bosco.