#Kwibuka32: Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga muri #Gakenke hari kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri @gahundemaurice, Abadepite, inzego z’umutekano, abayobozi n’abaturage baturutse hirya no hino
Northern Province/ Rwanda
7,543 posts
The Official Twitter Account of the Northern Province, Government of Rwanda I Intara y'Amajyaruguru.
- Replying to @RwandaNorth @gahundemaurice and 4 othersGuverineri @gahundemaurice yongeye gusaba abaturage bafite amakuru y'ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga, igashyingurwa mu cyubahiro. Yanabasabye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abapfobya n’abahakana JenosideGuverineri @gahundemaurice yasabye urubyiruko gutinyuka guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho ari ho hose. Yasabye kandi ababyeyi gukomeza kuba hafi y’urubyiruko, bakarutoza indangagaciro nziza, kubana neza no gukunda igihugu.
- Itangazo rihamagarira abakandida gukora ikizamini cyo kuvuga
- Guverineri @gahundemaurice yakoranye inama n’abayobozi n’abakozi b'Akarere ka Musanze. Barebeye hamwe aho aka Karere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y'umwaka 2025-2026, hagaragazwa ibikiri inyuma n'ibitanoze, hanafatwa ingamba zo kubyihutisha mbere y’isozwa ry’umwaka w’imihigo
- Uyu munsi, Guverineri @gahundemaurice, ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, basuye imishinga y’iterambere itandukanye muri @MusanzeDistrict, hagamijwe kureba aho igeze ishyirwa mu bikorwa, kugira ngo itangire kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturageMu mishinga yasuwe harimo kwagura Uruganda rw’Amazi rwa Busogo, kubaka ikimoteri kigezweho cya Gacaca, imihanda ya kaburimbo yo mu Murenge wa Cyuve, Musanze Food Court n’Ibiro by’Akagari ka Mpenge. Abayobozi bashimye intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga
- Guverineri @gahundemaurice ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye ya @RwandaNorth basuye ibikorwa bitandukanye bikubiye mu mihigo y’Akarere ka Burera 2025–2026, basuzuma aho bigeze bikorwa ndetse batanga inama zo kwihutisha ibikiri inyuma no kunoza ibitameze nezaNyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye Guverineri @gahundemaurice yakoranye inama n’abayobozi n’abakozi b'Akarere ka Burera. Hagaragajwe ibikiri inyuma n'ibifite ibibazo mu mihigo hafatwa ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryabyo mbere y’isozwa ry’umwaka w’imihigo 2025-2026
- Uburezi bufite ireme bujyana n’ibikorwaremezo bigezweho. Izi nyubako z’Ishuri ry’Imyuga ryo mu Murenge wa Giti, Akarere ka Gicumbi, zigaragaza intambwe ishimishije mu guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyingiro no gutegura urubyiruko ruhatanira amahirwe ku isoko ry’umurimo
- Northern Province/ Rwanda repostedMwiriweho. Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, Ikirunga cya Muhabura n’Igishanga cy'Urugezi ni bimwe mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka Burera n'u Rwanda muri rusange. Tubifurije Wikendi nziza mwirebera ibyo ibyiza by'iwacu. Amafoto : 1) Burera 2) Ruhondo 3) Muhabura 4) Urugezi.
- Uyu munsi Guverineri @gahundemaurice ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye ya @RwandaNorth basuye ibikorwa bitandukanye bikubiye mu mihigo y’Akarere ka Gicumbi 2025–2026 basuzuma aho bigeze bikorwa ndetse batanga inama zo kwihutisha ibikiri inyuma no kunoza ibitameze nezaNyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye Guverineri @gahundemaurice yakoranye inama n’abayobozi n’abakozi b'Akarere ka Gicumbi. Hagaragajwe ibikiri inyuma mu mihigo hafatwa ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryabyo mbere y’isozwa ry’umwaka w’imihigo 2025-2026
- Guverineri @gahundemaurice ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye ya @RwandaNorth basuye ibikorwa bitandukanye bikubiye mu mihigo y’Akarere ka Rulindo 2025–2026, basuzuma aho bigeze bikorwa ndetse batanga inama zo kwihutisha ibikiri inyuma no kunoza ibitameze neza.Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye Guverineri @gahundemaurice n’abo bari kumwe bakoranye inama n’abayobozi n’abakozi ba @rulindodistrict. Hagaragajwe ibikiri inyuma mu mihigo hafatwa ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryabyo mbere y’isozwa ry’umwaka w’imihigo
- Uyu munsi, Guverineri @gahundemaurice ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye ya @RwandaNorth basuye ibikorwa bitandukanye bikubiye mu mihigo y’Akarere ka Gakenke 2025-2026, hagamijwe gusuzuma aho bigeze bishyirwa mu bikorwa no gutanga inama zo kwihutisha ibikiri inyumaNyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye Guverineri @gahundemaurice n’abo bari kumwe bakoranye inama n’abayobozi n’abakozi ba @GakenkeDistrict Hagaragajwe ibikiri inyuma mu mihigo hafatwa ingamba zo kubinoza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryabyo mbere y’isozwa ry’umwaka w’imihigo
- Minisitiri @Dominiquehab wa @RwandaLocalGov, Guverineri @gahundemaurice, Abadepite muri @RwandaParliamnt, inzego z'umutekano n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Burera, Umurenge wa Cyanika mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Gicurasi 2026Replying to @RwandaNorth @Dominiquehab and 2 othersMu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda Minisitiri @Dominiquehab yabashimiye uko bawitabiriye ari benshi, anashima imikoranire myiza y’abaturage n’inzego z’ibanze zabegerejwe. Yabakanguriye gukomeza gukumira #Ebola, bimakaza isuku, cyane cyane gukaraba intoki kenshi.Minisitiri @Dominiquehab yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi, kwirinda icyahungabanya umutekano no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Yanabakanguriye gukora cyane bakiteza imbere, by’umwihariko bashyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi.









































































